Print

Arashinjwa kwica ihene 2 nyuma yo kuzisambanya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2018 Yasuwe: 297

Umugabo wo muri Kenya arashinjwa igikorwa cya kinyamaswa cyo kwica ihene 2 z’umuturanyi nyuma yo kuzisambanya.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC,aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 35,utavuzwe izina yamaze gusambanya izi hene agahita azica.

Umwe mu bashinja uyu mugabo,yazanye bimwe mu bice by’umubiri by’izi hene abyereka urukiko nk’ikimenyetso cyerekana ko uyu mugabo ahamwa n’ibi byaha.

Uru rukiko rw’ahitwa Kangundo mu burasirazuba bwa Nairobi rwategetse ko bajya gusuzuma uyu mugabo nyuma yo kubwira uru rukiko ko yatotejwe n’abapolisi bamufunze.

Icyaha cyo guhohotera inyamaswa gihanishwa igifungo cy’imyaka 14 muri Kenya aho uyu mgabo aje akurikira undi uherutse gufungwa azira gusambanya inkoko mu kwezi kwa 3 umwaka ushize.