Print

Iranzi yateye ikirenge mu cya Migi asinyira APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2018 Yasuwe: 290

Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukina hagati mu kibuga,yamaze gusinyira ikipe ya APR FCamasezerano y’imyaka 2 aho aje akurikiye Mugiraneza Jean Baptiste nawe wasinye ku munsi w’ejo.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga,yari amaze iminsi mu gihugu cya Zambia ategereje kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe ya Zesco United,ariko birangiye agarutse muri PR FC yakiniye igihe kitari gito mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Topolcany yo muri Slovakia.

Iranzi wasinye imyaka 2 muri APR FC,yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugaruka mu rugo ndetse ko yiteguye gushimisha abakunzi b’ikipe ya APR FC.

Uretse gusinyisha Iranzi na Migi,biravugwa ko ikipe ya APR FC yarangije kuganira na Nshuti Dominique Savio uherutse gusesa amasezerano n’ikipe ya AS Kigali ndetse Amavubi narangiza imikino ya CHAN azahita ayerekezamo.

Andi makuru agera ku Umuryango ni uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu biganiro na Kagere Meddie uherutse gutorw nk’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona ishize ya Kenya,ndetse biravugwa ko ashobora gusinya mu minsi mike.