Print

Migi yatangaje ikibura mu ikipe ya APR FC agomba kugarura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2018 Yasuwe: 242

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yatangaje ko APR FC ifite abakinnyi beza kandi bafite ubushake bwo gutsinda gusa bari ku rwego rumwe.


Migi yavuze ko kuba abakinnyi ba APR FC bari ku rwego rumwe, bigiye kubaha akazi gakomeye we na mugenzi we Iranzi Jean Claude basinyiye rimwe ko kuganiriza aba bakinnyi ndetse no kubatera akanyabugabo igihe bari mu kibuga.

Yagize ati “Imyitozo ya mbere nakoranye n’abakinnyi yari myiza,nashimye urwego bariho gusa ikintu kimwe babura ni uko bose bari ku rwego rumwe .Bigiye kuduha akazi gakomeye njye na mugenzi wanjye Iranzi ko kubagira inama tukababwira ikipe bakinira iyo ari yo n’ibyo ishaka ndetse tubasangize ku bunararibonye dufite .”

Mu minsi ishize, umutoza Jimmy Mulisa nawe yatangaje ko abakinnyi ba APR FC badafite umuyobozi kuko iyo batakaje umupira ntawe ukebura mugenzi we kugira ngo ahagarare neza.

Migi yavuze ko yakumbuye ubwisanzure ubwo yari mu ikipe ya Gor Mahia kuko umutoza Ze Maria wayitozaga yamuhinduriye umwanya bituma atabasha kwitwara neza akaba ariyo mpamvu yahisemo kugaruka muri APR FC kugira ngo abashe kugaruka mu bihe byiza ndetse akine uko abishaka.

Migi yasinye amasezerano y’imyaka 2muri APR FC ndetse bivugwa ko agiye kujya ahembwa $1500 ndetse gutsinda igitego bizajya bimuhesha bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’utundi duhimbazamushyi dutubutse nibatwara igikombe.

Migi yatangaje ko mu masezerano yasinyiye APR FC arimo ingingo zizamufasha kwerekeza hanze y’u Rwandahagize ikipe imushaka, aho yavuze ko yagiranye ibiganiro n’ umutoza w’ikipe ya Singida bamenyanye biciye muri Rusheshangoga Michel akamubwira ko ashobora kuzamusinyisha umwaka w’imikino utaha.