Print

Arcbishop Rwaje wari umukuru w’ abangirikani yasimbujwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 January 2018 Yasuwe: 603

Abangirikani bo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2017 batoreye Dr Laurent Mbanda kuba umuyobozi mukuru wabo.

Dr Mbanda yasimbuye kuri uyu mwanya Archbishop Onesphore Rwaje wagiye ku kiruhuko.

Uyu Dr Mbanda kuva umwaka ushize niwe wahabwaga amahirwe yo gusimbura Archibishop Rwaje. Yari umushumba wa Diyoseze ya Shyira kuva 2010.

Hari hatoranyijwe bamwe mu bakandida bo gusimbura Onesphore Rwaje mu bashumba banyuranye muri iri torero ry’Abangilikani mu Rwanda. Amatora yabereye aho iri torero rikorera mu mugi wa Kigali mu Kiyovu.

Bishop Dr Mbanda ubu ugiye kwitwa Archbishop yakoze muri Compassion International kuva mu 1993 nk’umukozi na nyuma nk’umuyobozi wungirije, yabaye mu nama y’ubuyobozi y’icyahoze ari KIE (Kigalli Institute of Education) n’ibindi..

Rev. Dr MBANDA Laurent arubatse afite n’abana batatu. Yarangije kaminuza muri Kenya Highlands Bible College aho yize ibijyanye na Bibiliya.

Afite kandi impamyabumenyi (masters) ebyiri, imwe mu bijyanye na misiyoloji indi ni ibijyanye n’Uburere bwa Gikirisito(Christian Education) yakuye muri Denver Seminary. Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga yakuye Trinity International University muri Amerika.

Bishop Mbanda asimbuye Onesphore Rwaje wayoboraga Iterero ry’Abangilikani mu Rwanda kuva mu 2011 ubwo yasimburaga Bishop Emmanuel Kolini wayoboye iri torero kuva 1998 kugeza mu 2011.


Bishop Dr Laurent yize bibiliya

Archishop Onesphore Rwaje