Print

Antoine Hey azahindura imikinire ku mukino wa Equatorial Guinea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2018 Yasuwe: 398

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yamaze gutangaza ko azahindura imikinire ku mukino wo ku munsi w’ejo azahura na Equatorial Guinea saa 21h30 kuri stade Ibn Batouta mu mugi wa Tangier.

Ku mukino wa mbere,Amavubi yakinnye asa n’ayugarira kugira ngo yirinde gutsindwa umukino wa mbere,ariko ku munsi w’ejo azaba ashaka amanota 3 kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya kimwe cya kane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,Antoine Hey yavuze bifuza gutsinda uyu mukino byanze bikunze,akaba ariyo mpamvu yifuza guhindura uburyo bw’imikinire.

Yagize ati “Umukino wa Equatorial Guinea uzaba utandukanye n’uwa Nigeria,niyo mpamvu tugomba guhindura uburyo bw’imikinire.Ni umukino twifuza gutsinda kugira ngo tubashe kwiyongerera amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.”

Amavubi akomeje imyitozo yo kwitegura iyi kipe ya Equatorial Guinea yatsinzwe na Libya ibitego 3-0 mu mukino wa mbere aho Amavubi yifuza kubona amanota 3.