Print

U Bwongereza bwashyizeho Minisitiri w’Ubwigunge

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 January 2018 Yasuwe: 230

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwigunge mu gihugu cy’U Bwongereza bemeje ko hashyirwaho Minisitiri w’Ubwigunge.

Tracey Crouch akaba yahise atororwa kuyobora iyi minsiteri y’ubwigunge uyu akaba yari a sanzwe ari Minisitiri w’Imikino.

Iki n’igitekerezo cy’umugabo witwa Jo Cox aho mu mwaka wa 2016 yasabye ko hashyirwaho Minisiteri y’Ubwigunge,

Ku ya 17 Mutarama, 2018 Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yagize ati “Abantu benshi bugarijwe n’ubwigunge muri ibi bihe”“Ndashaka guhangana n’iki kibazo cyugarije sosiyete yacu, kigaragara mu bakuze, ababuze ababo, batagira abo babwira ibibazo byabo.”

Umuryango wa Croix Rouge uherutse gutangaza ko mu gihugu cy’u Bwongereza abantu miloyini 8 bugarijwe n’ubwigunge.Ngo benshi mu barengeje imyaka 75 babayeho bonyine.