Print

Umukobwa wakinaga filimi z’urukozasoni yasanzwe mu nzu yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2018 Yasuwe: 1043

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni zizwi nka Pornograhy witwa Olivia Lua yasanzwe mu nzu ye yapfuye azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi.

Uyu mukobwa w’imyaka 23,wari umaze iminsi arwana no gucika ku biyobyabwenge byari byaramwokamye,yasanzwe mu nzu ye yapfuye bapimye umurambo we basanga yishwe no kuvanga ibiyobyabwenge yarangiza akabinywa bikarangira bimuhitanye.

Uyu abaye umukobwa wa 5 ukina filimi z’urukozasoni,upfuye mu gihe cy’amezi 3 kuko hari abandi bagenzi be nabo bapfuye bamwe biyahuye abandi bishwe no kunywa ibiyobyabwenge byinshi.

Abamuhagarariye batangajwe n’uko yishwe n’ibiyobyabwenge kandi yari amaze igihe kinini atari mu kazi ari kureba uko yava kuri iyi ngeso yari yaramwokamye.