Print

Nyamagabe: Umugabo bivugwa ko yari arwaye mu mutwe bamusanze mu musarane w’ ishuri yashizemo umwuka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 January 2018 Yasuwe: 724

Mukomati Pascal w’imyaka 35 y’amavuko wari ufite uburwayi bwo mu mutwe nk’ uko bitangazwa n’ ubuyobozi bw’ umurenge, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2018 umurambo we watoraguwe mu bwiherero bw’ishuri.

Mukomati Pascal yari atuye mu Kagari ka Gasarenda, Umurenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’ Amagepfo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Tare, David Mporayonzi, yabwiye Igihe ko uwo mugabo yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe bakaba basanze yaguye mu cyobo cy’ubwiherero cyo ku ishuri ribanza rya Muse riri hafi y’aho atuye.

Ati “Yari asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe, yari amaze iminsi atembera tumubona ariko uyu munsi abanyeshuri baje gutangira basanga yaguye mu cyobo cy’ubwiherero. Icyo cyobo cyari gipfundikiye ariko uruhande rumwe rwarangiritse kuko abanyeshuri bari bari mu biruhuko. Ashobora kuba yahanyuze agwamo kuko iryo shuri riri hafi y’aho yari atuye”.

Umurambo we wahise ukurwamo ujyanwa ku bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Comments

kalisa 23 January 2018

Twari tumaze iminsi tumubona azenguruka....Aho kujya kumuvuza, mugiye kumushyingura!