Print

Bayingana yashimishijwe n’imbaga y’abanyarwanda yakiriye Areruya Joseph

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2018 Yasuwe: 1676

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Bayingana Aimable yashimishijwe n’uburyo abanyarwanda bakiriye Areruya Joseph na bagenzi be bari bagize Team Rwanda watwaye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rya mbere muri Afurika.

Uyu muyobozi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kwakira uyu musore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa agatsinda abasore bakinnye irushanwa rya Tour de France muri La Tropicale Amissa Bongo irushanwa rya mbere muri Afurika riri ku kigero cya 2.1.

Yagize ati “Ndashimira abantu bose bagize uruhare mu kwakira Team Rwanda ejo ubwo yari ikubutse muri Gabon nyuma y’intsinzi muri La Tropicale Amissa Bongo”.
Bayingana n’umwe mu Banyarwanda bari ku kibuga cy’indege I Kanombe bakiriye iyi kipe ndetse bakayiherekeza mu karasisi yakoze yerekeza kuri petit Stade.

Areruya Joseph yatwaye La Tropicale Amissa Bongo y’uyu mwaka akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 24 aho yakurikiwe n’umudage Nikodemus Holler yaruhije amasegonda 18 ndetse n’umufaransa Damien Gaudin yarushije amasegonda 50.

Areruya niwe wegukanye La Tropicale 2018

Bayingana yashimishijwe n’urugwiro Abanyarwanda beretse Team Rwanda


Comments

eugenie 24 January 2018

Uyu musore nakomeze aheshe urwamubyaye
Ishema
Nibyishimo
Njyewe iyo mbonye umuntu
Nkuyu
Gusa ndishimyeee nabandi bashiremo imbaraga
Yitoje akiri muto
Azatubwire ibanga.