Print

Ndi Umugabo ubanye nabi n’umugore wanjye, nahuye n’umuzungukazi twabyaranye ansaba ko tubana -NKORE IKI?

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 25 January 2018 Yasuwe: 4363

Muraho, Ndagirango mumfashe mungire inama. mfite imyaka 37. Ndubatse mfite umugore n’abana babiri imyaka 8, 6. umugore tumaze imyaka itatu tutakora imibonano kubera kutumvikana ariko twanze gukora divorce kugira ngo nti kwibabarize abana.

Inshuti n’imiryango ntabwo bazi icyo kibazo dufitanye. Nize amashura agereranije harimo na masters yo mu bwongereza. Mu buzima bwanjye nkorera imishinga ikomeye hanze y’u Rwanda ariko nkaza mu Rwanda kenshi.

Hashize amezi ane nari ndi ku mugabane umwe wo hanze. Nahuriyeyo n’umukobwa w’umuzungukazi twaherukanaga muri 2002 Nyakanga ubwo nigaga mur Kaminuza i Butare, we yari muri stage mu Rwanday.

Yari umu girlfriend wanjye(Umukobwa dukundana) ndetse twajyaga tunaryamana kenshi ariko ubwo yazaga kuva mu Rwanda email twajyaga dukoresha yanjye yaje kugira ikibazo bituma tutongera kujya en contact. Muri ayo mezi ane ubwo nari ndi hanze nagiye kwitemberera muri botanic garden mpura n’uwo mu ex girlfriend wanjye ari kumwe n’umwana w’umukobwa w’umu métisse w’imyaka 14.

Yabaye akimbona duhuje amaso aramenya njyewe sinahita mumenya,kubera yari yakomeje kunyitegereza cyane njyewe namubajije impamvu andeba cyane ambwira ko niba atibeshye nshobora kuba ndi papa w’umwana we (if I’m not wrong you maybe my Daughter’s dad). Yahise ambaza aho nkomoka mu bwiye mu Rwanda ahita ampobera nanjye mpita nibuka uburyo yampobeye bwanyuma dutandukana muherekeje ku kibuga cy’indege.

Twaribwiranye ambwira uburyo yanyandikiraga emails ambwira ko yageze iwabo agasanga afite inda yanjye (ilemails njyewe ntabonaga) ndetse nyuma yaramaze kubyara yaje mu Rwanda asanga namaze kuva kuri kaminuza abura coordonnes zanjye kuko nabanje gukorera mu ntara kandi twatandukanye ntaratunga telephone. Twamaze kwibwirana bihita biba umunsi mukuru ndetse n’umwana arishima cyane ansaba ko twabana nawe Akishimira kubana na papa we.

Hashize iminsi ibiri umwana wanjye anyoherereje indirimbo yampimbiye yitwa "I’m hugging my dreams". nyuma umu ex wanjye namusobanuriye ibibazo mfite n’umugore nashatse ahita ansaba ko tubana ambwira ko yanze kongera gukunda kuko buri gihe yarotaga turi kumwe tubana nk’umugabo n’umugore. Ikirenze kuri byose umukobwa wanjye ubwo duheruka kuvugana yarambwiye ngo "I’m dreaming to have my sibling very soon!! Ngaho mumbwire uko nzabyifatamo. I need your advise please!
Thank you.

Wowe musomyi wa UMURYANGO ni iyihe nama wagira uyu mugabo... Ese asange uwo bakundanye mbere dore ko urugo arimo ubu atanezerewe cyangwa agumane n’uwo babyaranye abana babibiri?? Inama zanyu zirakenewe kuri iki kibazo.


Comments

kariza 5 February 2018

ubona isha itamba agasiga iyo yari yambaye, abazungu rwose sinamukurangira, kemura ibibazo ufitanye numugore wawe uve muribyo


Destin irabahuje 26 January 2018

Ni destin ibahuje


zangarewa 25 January 2018

mbere ko nguha igitekerezo uyu mugore mufitanye abana 2 mwarasezeranye?yemewe mumategeko?


Dumbuli 25 January 2018

Nshuti yanjye urakomerewe rwose inama nakugira nuko waganira númudamu wawe mugafata umwanzuro ukwiye wo kubana mu mahoro uriya akaguma kwitwa inshuti mama w’umwana wawe, Umudamu yakwanga mugasesa isezerano ukabana númuzungukazi mu mahoro udahemutse.


ineza 25 January 2018

Hhhhhh ubuse woe ntiwakiha igisubizo koko gooooooooo


muhire 25 January 2018

Uwo mugore mufitanye ikibazo wasanga nawe yifitiye undi nawe babyumva kimwe akaba atabona uko abivuga. Mubwize ukuri nawe abohoke kandi nawe abohoke. Mujye inama z’uko m wabigenza ntawe ubangamiwe.


25 January 2018

Unva Mugabo, Ntakubeshye Ibanire Nuwo Munyamahanga Kuko Niba Ibyo Wavuze Aribyo Koko Ndunva Uwo Muzungukaz Akigukunda Pee.

Please Uwo Mwana Wumukobwa Wimubabaza Muhe Her Sibling Soon For Fullfilling Her Dreams,

Ariko Uyumuryango Uraba Usigaye Murwanda Nawo Ujye Uwibukira Byibuze School Fees Kuko Guteza Imbere Uburere Bwabana Bawe Nabwo Ni Ingenz Cyane.

Thanks A Lot, Im Justin From Kinigi Musanze.


Eric 25 January 2018

ikibazo sumubare wabana kora ibiguha amahorouretseko nabazungukazi batoroshye kandi ntakigenda cyabo urabizi ntamugabo usazana numuzungukazi hariho wabibonye birutwa nuko wakwitonda ugashaka undi mubiwanyu ntuhubuke ariko uwo muri kumwe nyina wabana babiri we ndumva wamureka .