Print

Amavubi yageze I Kigali yakirwa n’abafana mbarwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2018 Yasuwe: 880

Ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho yasezerewe mu mikino ya CHAN itarenze mu matsinda aho yabuze uyakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe kuko yabuze imodoka ibageza kuri Hotel La Parisse i Nyandungu.

Amavubi ntiyakoze ku mitima y’abanyarwanda nyuma y’imyiteguro bakoreye muri Tuniziya no muri CECAFA yabereye muri Kenya,ariko birangira asezerewe mu itsinda C afite amanota 4 gusa.

Amavubi yakinnye imikino 3 aho uwa mbere banganyije na Nigeria, (0-0), umukino wa kabiri batsinda Equatorial Guinea 1-0 mu gihe uwa nyuma batsinzwe na Libya igitego 1-0 bahita basezererwa.

Abakinnyi b’Amavubi babuze inodoka ibatwara kuko Volcano bari bateguriwe yahageze itinze bishakira imodoka zisanzwe zibageza kuri Hotel La Parisse i Nyandungu.


Abakunzi ba ruhago ntibigeze baza kwakira ikipe y’igihugu kuko abari ku kibuga cy’indege batageraga kuri 20.
Amafoto:umuseke.com