Print

Igice gikorerwamo amasabune muri gereza ya HUYE cyafashwe n"inkongi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 January 2018 Yasuwe: 516

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mutarama 2018 ahagana saa yine z’ijoro nibwo muri Gereza ya Huye mu gace gakorerwamo amasabune hafashwe n’inkongi, Polisi y’u Rwanda itabara nta byinshi birangirika.

Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, CIP Sengabo Hillary yabwiye KT ko hangiritse ibisafuriya bitekerwamo amamesa yifashishwa mu gukora amasabune, hamwe n’igisenge cy’inzu ibyo bisafuriya byabagamo.

Avuga kandi ko kizimyamoto yatabaye ibindi bice by’iyi nzu bitarashya.Sengabo yasobanuye ko icyo gice cyafashwe n’inkongi cyagereranye n’ahabikwa amasabune yamaze gukorwa hamwe n’ibindi bikoresho, ndetse n’ahakorerwa za muvero.

CIP Sengabo yakomeje avuga kandi ko mu bicyekwa ho gutera iyi nkongi harimo gaz bifashisha mu gucanira amamesa mu gihe cyo gukora amasabune.