Print

Kigali : Amazu 40 yacuruzaga inyama atujuje ibisabwa yashyizweho ingufuri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 January 2018 Yasuwe: 745

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iashami rishinzwe kugenzura ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryafunze inzu zicuruza inyama zibarirwa muri 40 kubera kutuzuza ibisabwa.

Ku wa 19 Mutarama 2018 , Minagri yatangaje ko isuzuma yakoreye ku nzu 114 zicururizwamo inyama mu 2017 muri Kigali, ryagaragaje ko izibarirwa kuri 7,8% zubatswe ahantu hatemewe.

Minisiteri yatangaje ko izo nzu zirimo izubatse hafi ya ruhurura, izubatse hafi y’aho bogoshera (Salon de Coiffure) ahari ivumbi n’ahandi hatemewe zigomba gufungwa.

Nyuma y’uwo mwanzuro, Nsengimana Isidore, Umugenzuzi mu Ishami rya MINAGRI rishinzwe igenzura ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, yabwiye The East African, ko abagenzuzi basanze inzu zimwe zicuruza inyama zatera ibibazo kuko zibikwa hakoreshejwe imiti mibi kugira ngo zitangirika, izindi zirimo utuvungukira tw’ibyuma bibi byakoreshejwe mu kuzikata.

Izafunzwe ni izikoresha ibyuma bizikata bibi, izidafite firigo nziza zo kuzibika neza, izegereye aho bogoshera n’iziri muri metero zitageze kuri 20 uturutse kuri ruhurura.

Igenzura ryagaragaje ko 22.3% by’abacuruza inyama i Kigali ari bo bafite imashini zikata inyama, bivuze ko 77.7 % bazikatira ku giti, bihabanye n’amabwiriza angenga kunoza ubu bucuruzi.

Abacuruzi bamwe bagaragaje ko ibyo basabwa kuzuza bibahenze.
Umucuruzi ukorera mu Karere ka Kicukiro, Nzayisingiza Jackson,
Yagize ati “Umuriro urahenze ntitwacana firigo umunsi wose. Abenshi muri twe tugerageza kubyubahiriza igice cy’umunsi mu kugabanya ayo twishyura amashanyarazi.”

Undi witwa Ntawizera Leonidas ucururiza inyama mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, yagize ati “Kugira inzu icuruza inyama ifite ibyangombwa by’ibanze bisaba byibuze amafaranga miliyoni 2.5 kuko imashini nto ikata inyama igura abarirwa muri miliyoni 1.2 Frw. Aya mafaranga ntibyoroshye kuyabona.”

Minagri yo itangaza ko ku neza y’ubuzima bw’abaguzi, amabwiriza agomba kubahirizwa, utabishoboye agafunga.


Comments

kabera Ernest 30 January 2018

bagere aho bita kuri 20wambuka ujya Rugando niruhande rwibiziba byamazi