Print

Tom Close yavuze ko Umuhanzi Radio ‘yari umwana mwiza wagiraga urugwiro’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 February 2018 Yasuwe: 1058

Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki wo mu Rwanda yagaragaje ko ari mubabajwe n’ urupfu rw’ umuhanzi Moses Radio avuga ko nyakwigendera yari umwana mwiza ugira urugwiro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018, nibwo hamenyekanye ko uyu muhanzi wo muri Uganda wari uherutse gukubitirwa mu kabari tariki 22 Mutarama 2018.

Tom Close aganira n’ UMURYANGO yagize ati “Itafari yashyize ku muziki w’ Ubugande ntawe ritagaragarira…Yari umwana mwiza mu mu buzima bwe bwa buri munsi, byangora wenda kubona amagambo meza nkoresha mbivuga ariko yagiraga urugwiro yakundanaga, wenda ibyo ni ibintu abantu bakunda kuvuga ku muntu uwo ari we wese wigendeye ariko njye ndibuka umunsi umwe nari ndiyo mfite gahunda yo kugaruka mu Rwanda njya kubasura nk’ ibisanzwe, bari bateguye akarori batumiye abajyama indege yari igiye kunsiga kubera urugwira yanyerekaga”

Tom Close yakomeje agira ati “Akarere k’ ibiyaga bigari kabuze umuhanzi ukomeye, dufite abahanzi benshi beza ariko impano nk’ iya radio bifitwe n’ abahanzi bakeya

Umva uko Tom Close yabivuze ubwo yaganiraga n’ Umunyamakuru w’ UMURYANGO.