Print

Umunyarwanda wabaga muri Amerika bamusanze mu nzu yapfuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 February 2018 Yasuwe: 3033

Umunyarwanda Ndayishimiye Innocent wari utuye mu Mujyi wa Chicago muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika bamusanze mu rugo yabagamo yapfuye, kugeza n’ubu ntiharamenyekana inkomoko y’urupfu rwe.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo yakoraga amashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi b’Abanyarwanda. Mu ndirimbo yakoze harimo iyitwa ‘Merci’ y’ Umuhanzi w’ Umunyarwanda Alpha Rwirangira.

Yanavuzwe bikomeye mu makimbirane yagiranye na The Ben biturutse ku mashusho y’indirimbo Habibi aho ngo uyu muhanzi atari yubahirije amasezerano bari bagiranye.

Radiyo y’Abanyarwanda ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, One Nation Radio, yatangaje ko Ndayishimiye wari uzwi ku izina rya Ganza, yari umwe mu bakomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo.
Ndayishimiye wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015, yari akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yamamaza ibikorwa bye. Kugeza ubu, Polisi yo mu gace atuyemo iracyakora iperereza ku rupfu rwe.


Comments

NGABO ADIDAS 5 February 2018

Twihanganishije umuryango wa Ndayishimiye Innocent kubw’urupfu rw’uyu mwana wabo, Imana imwakire mubayo, kandi dusaba ko hakorwa iperereza kugirango hamenyekane icyamwishe kuko ntampamvu igaragara yamuhitanye kuko abanyarwanda benshi bamaze kugwa mu bihugu byohanze muburyo budasobanutse barikwiyongera.