Print

Ni irihe banga wakoresha kugira ngo ushimishe umukunzi wawe?

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 5 February 2018 Yasuwe: 9025

Kugira ngo urugo rwubakwe rukomere, buri mugabo cyangwa umugore hari ibyo akenera kugira ngo yishime bitandukanye cyane n’ibyo undi mugabo cyangwa umugore runaka ashobora gukenera. Umugabo cyangwa se umugore, aba akeneye gushimishwa n’umukunzi we mu buryo bwinshi butandukanye utitaye ku myaka ye, ubwoko bwe, urwego abarirwamo cyangwa imbamutima ze.
Ese iryo banga ni irihe?
Dore ibanga riri mu bintu bitanu by’ingenzi wakorera umukunzi wawe bikamunyura umutima ibihe byose, mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe.
Ibyo bintu bitanu wakora ukamera nk’umutwaye umutima ni ibi bikurikira:
1. icyubahiro
Intwaro mu rukundo ni nyinshi cyane ushobora kwifashisha mu buryo bwo kwiyegurira umukunzi wawe.
Icyubahiro ni kimwe mu ntwaro z’urukundo umuntu ashobora gutsindisha uwo bari kumwe akamwiyegurira ubuziraherezo.
Umugabo cyangwa umugore wese aba ashaka icyubahiro giturutse ku mukunzi we, kabone nubwo waba utamukunda akeneye ko umuha icyubahiro cye ibihe byose.
Icyubahiro umugabo aba akeneyeho nuko wamuha agaciro ndetse ako gaciro umuhaye ukamenya ko hari icyo kavuze.

2. Kumenya gushimira
Gushimirwa ni ireme ry’urukundo kandi umugabo wese aba arikeneye mu rukundo rwanyu kugira ngo rubashe kurushaho gushinga imizi.
Abagabo akenshi bakunda umuntu ubashimira kabone nubwo kaba ari akantu gato. Mu gikorwa habamo gushimira, iyo ukora akazi udashimwa ugeraho ukakareka ugashaka uburyo wabona akandi kakunyuze kandi kagushimisha.
Gushimira umukunzi wawe ntako bisa kuko bimwereka ko ibyo agukorera nawe bigushimisha ataba ameze nk’umuntu ucurangira abahetsi.

3. Kumuba hafi umukunzi
Nkuko byagiye bigaragara mu bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa, abagabo benshi baba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane kurusha ibindi, ariko ngo ibyo sibyo by’ingenzi byatuma yishima cyane mu rukundo mufitanye.
Ahubwo aba akeneye ko wamuhora iruhande umwitaho mu buryo butandukanye kuko ngo bimugusha neza kurusha uko yakarinze kubikwibwirira.
Buri mugabo akunda ko umukunzi we yamuba hafi, amukorakora ahantu hose hashoboka kuko biramunezeza cyane bigatuma yumva ameze nk’aho ari mu ijuru rya kabiri.
4. Kudahemukira umukunzi wawe
Ubudahemuka ni ikintu cy’ingenzi mu rukundo kuko ngo umutima mwiza ari udahemuka kandi uwiteka ngo aranawishimira.
Umukunzi wawe ntiyifuza ko waba umuhemu kuri we ubundi warangiza ntubimubwire, dore ibanga wakoresha nuko udashobora kumuca inyuma ngo uryamane n’undi mugabo atari we.
Urukundo rutagira ubuhemu n’umutima w’uburyarya ruba ari urukundo rukomeye cyane, ntirushobora gusenyuka nubwo habaho irengayobora.
5. Kwigira ntibindeba
Abagabo benshi bakunze gushimishwa n’utuntu tudafatika, niyo mpamvu gushimisha umugabo atari ibintu bigoranye cyane
Ikintu gikurura umugabo ntabwo kigoranye kandi iyo uharaniye kwishimisha we ukamwihorera ntabwo bimushimisha habe na gato.
Haranira kuba ibyishimo by’umukunzi wawe, kuko nawe azagerageza uko ashoboye kose akaba uwo umutima wawe wishimira.


Comments

17 May 2023

ibyomumbyiye ndabibashimiye cyane icyingenzinacyunvise ariko se ? kuki ujyananumuhungu gutebera akunvakomwaryamana ? ubwo aba agukunda ?!