Print

Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 February 2018 Yasuwe: 1815

Urukiko rwa Entebbe kuri uyu 7 Gashyantare 2018 rwategetse ko urubanza rwa Godfrey Wamala uzwi nka Troy ukekwaho gukubita umuhanzi Radio bikamuviramo urupfu rusubikwa.

Umucamanza Julius Muhiirwe yabwiye abari baje kumva urubanza ko hari ibimenyetso bya Police bituzuye.

Wamala yasubijwe mu buroko by’ahitwa Kigo, akazitaba urukiko taliki 26, Gashyantare 2018.

Umwe mu bacamanza bari mu rukiko witwa Mary Kaitesi yavuze ko urubanza rwa Wamala ruremereye kuko akekwaho ubwicanyi kandi bwakorewe umuntu w’icyamamare.

Wamara yafashwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo yari yihishe mu mugi wa Nsangi mu Karere ka Wakiso.

NTV ivuga ko uyu ukekwa yari yunganiwe n’umwe mu banyamategeko uzwi cyane muri Uganda witwa Ladislaus Rwakafuuzi naho umuryango wa Mowzey Radio wari wunganiwe na John Bosco Mudde.