Print

Oliver Karekezi ashobora kuba agiye kwirukanwa muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2018 Yasuwe: 6096

Hari amakuru yizewe avuga ko Umubiligi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports wagarutse mu Rwanda nyuma yo kuyivamo asezeye kubera ibibazo atatangarije itangazamakuru mu mwaka wa 2016 ashobora kuba agiye gusimbura Karekezi Olivier utarashimishije abakunzi ba Rayon mu mikino ibiri iheruka.

Uyu mugabo wavuye muri Rayon Sports nyuma y’umukino yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0 agasigira ikipe Masudi Djuma wari umwungirije, yagaragaye ku mukino Rayon Sports yakinnye na Musanze FC kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Gashyantare 2018 ari kumwe n’abayobozi ba Rayon Sports barimo perezida wayo Paul Muvunyi.

Ubuyobozi ntibwishimiye umusaruro wa Karekezi Olivier nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na APR FC ku mukino wa 3 w’igikombe cy’intwari ndetse ahita anganya na Lydia Ludic Academic mu mukino ubanza wa CAF Champions League igitego 1-1.


Karekezi agiye gusezererwa

Benshi mu bafana ba Rayon Sports baganiriye na UMURYANGO nyuma y’uyu mukino,badutangarije ko batemeranya n’umusaruro wa Karekezi Olivier ndetse bamwe banenga uburyo akoreshamo imyitozo kuko abakinnyi benshi basubiye inyuma batanga urugero rwa Ismaila Diarra.

umusaruro wa Rayon ntushimishije

Tariki 24 Gashyantare 2016, nibwo uyu Minnaert wari umutoza wa Rayon Sports yasezeye nyuma yo kubona akazi muri AFC Leopards yo muri Kenya, ariko ntiyahamaze igihe kuko nyuma y’amezi 6 gusa yahise yirukanwa agaruka mu ikipe ya Mukura VS atamazemo igihe kinini.


Minnaert yasigiye Masudi ikipe nziza yatwaye igikombe cy’Amahoro na shampiyona

Biteganyijwe ko mu masaha make uyu mubiligi aratangazwa nk’umutoza mushya wa Rayon Sports nubwo nta tangazo rirajya hanze risezerera Karekezi Olivier cyane ko yatoje umukino w’uyu munsi.


Comments

Dumbuli 15 February 2018

Rayon nayo ifite indwara yo kutaramya abatoza ubu se Karekezi koko nta musaruro afite gutsindwa bibaho.
Rayon ni umugabo utaramya abagore uhora mu muhanda ashakisha kdi bizahora biyikurikirana


byacitse 14 February 2018

ariko mukunda byacitse, Karekezi kugeza kuri inosaha afite 90% ukurikije ibihe bigoye rayon yanyuzemo muminsi ishize. uriya Muzungu ni skol ishaka ko aba directeur technique muri rayon.