Print

Perezida Muvunyi yemeje ko Rayon Sports iri mu biganiro na Minnaert

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2018 Yasuwe: 2993

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Muvunyi Paul yanze guhakana amakuru y’uko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro na Ivan Minnaert,aho yemeje ko ibiganiro birimbanyije kugira ngo uyu mubiligi agaruke muri iyi kipe yavuyemo mu mwaka wa 2016, ndetse mu minsi 2 iri imbere bagomba gutangaza ibijyanye nawe.


Minnaert wavuye muri Rayon Sports 2016 agiye kuyigarukamo

Muvunyi yabwiye abanyamakuru ko bari mu biganiro n’uyu mutoza kugira ngo yiyongere muri komite Technique ya Rayon Sports aho yavuze ko byinshi bigomba gutangazwa mu minsi 2 iri imbere ndetse yanga guhakana amakuru y’uko aje gusimbura Karekezi.

Karekezi na bagenzi be ntibarakora ku mutima ubuyobozi bwabo

Yagize ati “Turi mu biganiro.Turifuza kumushyira muri staff technique (ibijyanye no gutoza) gusa ikizakurikira muzakimenya mu minsi 2 iri imbere.Ibintu byose biramenyekana mu nama tugiye kugira gusa mugomba kumenya ko mu batoza hakenewe amaraso mashya.

Muvunyi ntiyigeze ahakana ko Ivan Minnaert ashobora gusimbura Karekezi kuko mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko mu minsi 2 iri imbere ukuri kuraba kwamenyekanye.

Bimaze iminsi bivugwa ko benshi mu bayobozi ba Rayon Sports batishimiye umukino wa Karekezi Olivier ndetse bamushinja ko ikipe ye idasatira nkuko bikwiye gusa ibikombe byose amaze guhatanira yarabitwaye ndetse ari ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona aho arushwa amanota 2 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere.

Pierrot yarokoye Rayon Sports ku munsi w’ejo

Ivan Minnaert yarebye umukino wo ku munsi w’ejo Rayon Sports yatsinze Musanze FC 3-2,aho yari kumwe n’abayobozi ndetse birashoboka ko ashobora kugirwa umutoza mukuru wa Rayon Sports nyuma y’umukino wo kwishyura bazakina na LLB ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.


Comments

Emmanuel 15 February 2018

Uko mbibona nubwo Karekezi Komite yaba ibona adashoboye ,uriya we uko tumuzi ari nyuma ye siwe Rwose Rayon Sports ikeneye
Muri kino gihe.


vava 15 February 2018

Turamwamaganye uwo Mubirigi muri Rayon yacu


vava 15 February 2018

Minnaet turamwamaganye!!!!baturekere Karekezi wacu ntacyo atabakoreye!ibikombe arikubitwara kdi nibyo bashaka !Uwo mubirigi wokuza kuduteza umwiryane utamara muri Equipe amezi 2 naza We na Muvunyi bazajya bawirebera rwose!Karekezi oyeeeeeee!!!!!


Yvan 15 February 2018

Uyu mugabo ngo ni muvunyi Paul muzacunge neza ashobora kuba ari kuri mission yo gusenya rayon sport. Karekezi koko atwaye iki ko football ari stayistique.