Print

Benshi batangariye Inzu y’akataraboneka Aubameyang yaguze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2018 Yasuwe: 3908

Mu gihe kitageze ku kwezi rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ageze mu Bwongereza mu ikipe ya Arsenal,yamaze kugura inzu y’akataraboneka yatangaje benshi kubera ubwiza bwayo n’ibikoresho biyirimo.

Uyu munya Gabon w’imyaka 29, yaguze inzu akayabo ka miliyoni 16 z’amapawundi igizwe n’ibyumba 6 byo kuraramo,ubwogero 6,pisine,gym ndetse na sale yo kureberamo filime.

Uyu musore utemerewe gukina imikino ya UEFA Europa League,yakoresheje umwanya yabonye nyuma y’aho bagenzi be bakinana berekezaga muri Sweden gucakirana na Ostersunds mu mukino ubanza wa 1/32 ajya kugura iyi nzu y’akataboneka iri mu mugi wa London.

Pierre Emerick Aubameyang yaguzwe akayabo ka miliyoni 56 ubwo yavaga mu ikipe ya Borussia Dortmund mu Budage aza mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Aubameyang ni umwe mu bakinnyi b’abanya mugi cyane kuko uretse kuba yaguze iyi nzu y’akataboneka,yibitseho imodoka zihenze zirimo Range Rover na Ferrari









Comments

rz 16 February 2018

Ntabwo arayigura he just went kuyireba arayisura gusa .