Print

Abasirikare 6 ba Congo biciwe mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 February 2018 Yasuwe: 5765

Abasirikare batandatu ba Republika iharanira demokrasi ya Kongo biciwe mu kurasana kwabaye hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’iz’u Rwanda.

Ibi byatangajwe, uno musi ku wa gatanu, n’umuyobozi w’igisirikare cya Kongo. General Bruno Mandevu, uyoboye ingabo zishinzwe kurwanya umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR.

Avuga ko bane muri bo bakomeretse bikomeye. Atangaza ko ingabo z’u Rwanda zari mu birindiro bitatu ku butaka bwa Kongo, byerekana ko zari zaje kurwana nk’uko VOA ibivuga.

Ku munsi wa gatatu, ingabo za Kongo zari zatangaje ugutana mu mitwe gukomeye kwabereye hafi y’urubibi n’u Rwanda. Leta ya Kongo yashinje ingabo z’u Rwanda ko zashyizeho ibirindiro ku butaka bwacyo.

Chimpreports yandikirwa muri Uganda iravuga ko Ingabo za Congo zamaze kugera ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za M23 bivugwa ko zishobora kuba zongeye kubura umutwe mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko ari bugire icyo atangaza kuri aya makuru anavuga ko nta musirikare w’u Rwanda waguye muri iriya mirwano.