Print

Conte yavuze ku mukino uzamuhuza na FC Barcelona muri UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2018 Yasuwe: 1571

Umutoza Antonio Conte yatangaje ko imikino 2 yikurikiranyije batsinze yamuhaye icyizere cyo gutsinda FC Barcelona mu mukino ubanza ndetse afite abakinnyi bahagije bamufasha gusezerera iyi kipe y’igihangange.

Giroud yatsinze igitego cya mbere muri Chelsea

Uyu mutoza utaripfana yaraye atangaje ibi nyuma yo kunyagira ikipe ya Hull City ibitego 4-0 mu mukino wa FA Cup aho yatangarije abanyamakuru ko abakinnyi be bahagaze neza ndetse biteguye guhangamura FC Barcelona.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye gusa tugomba kugira icyizere.Buri mukino wose utangira ari 0-0 niyo mpamvu tugomba kuzitwara neza.Gukina na FC Barcelona n’intambara ikomeye kuri twe gusa uko turi kwitwara biraduha icyizere.Gukina na Barcelona birababaza gusa ku rundi ruhande urishima niyo mpamvu tugomba kwigirira icyizere.”

Chelsea yaraye itsinze Hull City ibitego 4-0 mu mikino ya FA Cup,ibifashijwemo na Willian watsinze 2,Pedro Rodriguez na Olivier Giroud watsinze igitego cya mbere muri Chelsea.

Ikipe ya Chelsea FC igomba kwakira ikipe ya FC Barcelona mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League aho izaba yagaruye myugariro Marcos Alonso wari umaze iminsi mu mvune .