Print

Abarundi bagiriye inama ikomeye Karekezi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2018 Yasuwe: 1549

Abafana b’amakipe atandukanye mu Burundi bakunda ikipe ya Rayon Sports,bagiriye inama isumba izindi umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier yo kuzabanza mu kibuga rutahizamu Nahimana Shassir bafata nka kizigenza I Burundi mu mukino wo kwishyura bazahuramo na Lydia Ludic Academic.

Aba bafana biganjemo aba Messager Ngozi,Flambeaux de l’Est na Vital’o,babwiye umutoza Karekezi ko LLB kugira ngo asezerere ikipe ya Lydia Ludic Academic,ari uko yakongera mu busatirizi umukinnyi Nahimana Shassir wirengagijwe mu mukino ubanza banganyije n’iyi kipe igitego 1-1.

Nahimana ntabwo akiri amahitamo ya mbere ya Karekezi,nyuma yo kuzana umunya Mali Ismaila Diarra uri ku rwego rwo hasi muri iyi minsi.

Mu myitozo yok u wa Gatandatu,Nahimana Shassir yabwiye abatoza be ko aramutse ahawe umwanya uhagije,yakora byinshi byiza ndetse yumva yifuza gutaha imitima y’abafana ba Rayon Sports muri uyu mukino.