Print

Umunyamakuru Aline yiyeretse inshuti ze yambaye akenda k’ imbere

Yanditwe na: 19 February 2018 Yasuwe: 26530

Umunyamakuru Aline wa Radiyo Contact FM na contact TV ukora ibiganiro bitandukanye birimo African Show ndetse na Da Link Show ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru taliki ya 18 yashyize hanze amafoto ye atandukanye amugaragaza yambaye ikariso gusa .

Ubusanzwe Aline ni umwe mu banyarwandakazi bakunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye bibera mu mujyi wa Kigali ikindi uyu mukobwa azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook ,Instagram na Snapchat abamuzi bahamya ko akunda ibigezweho nubwo hari abamunengera ko akunda kwiyambika ubusa kandi bidakwiye ku mukobwa w’ Umunyarwandakazi .

Aya mafoto yagiye akwirakwizwa hirya no hino ku mbugankoranyambaga muri iki cyumweru gishize dore ko amwe muri aya mafoto akunda kuyashyira kuri instagram, Facebook ndetse na WhatsApp nubwo hari abibaza icyo agamije bigashobera benshi .

Bamwe mu bamuzi ndetse n’ inshuti ze za hafi batangaza ko ubusanzwe impamvu akunzwe kubikora ari umunyamideri ndetse yifuza kugera ikirenge mu cy’ abandi banyamideri batandukanye bakorera akazi kabo hakurya y’ imipaka y’ u Rwanda .



Yanditswe na Muhire Jason


Comments

29 November 2018

komereza aho uzaba igipfayongo kiza


Xavis 19 February 2018

Y ewe nuwo kwambara ubusa ntakintu afite cyamugaragaza uretse kwambara ubusa iyi sura irakanga abana


Derrick BISANUKURI 19 February 2018

Ko mbona yerekana ubusa se mumwanya w’imideri?Uwamugiriye inama yo gushakira fame mukwambara ubusa yaramubeshye.Naze ajye mubandi bamwumve uburyohe ndabona agifite itoto,nyuma ntazatinda kubona ko yibeshye.
For sure aho biyerekana kuriya arahazi ndetse n’icyo bahakora aracyizi,ahubwo nawe ubwo industry yayinjiriye tayali!!!
Mana fasha u Rwanda.

Derrick


kizito 19 February 2018

aragursiha?


Isheja 19 February 2018

uyu mukobwa ndabona yiyamamaza nabi da! ubuse uku niko umunyamideli agomba kwitwara? ko nkubona nka mama w’abana mu minsi mike, ubu nibwo burere uzabaha? ariko Rwanda waragowe pe!


nkundamahoro 19 February 2018

Rero wa mukobwawe nushake ucishemake! Bazajya bakwereka ko bagushima, nyuma uzababere testimony mu rusengero bo barakijijwe. Iturize nturabona