Print

Uwamamaye nka ’Komando’ muri filime ategerejwe muri Uganda

Yanditwe na: Muhire Jason 19 February 2018 Yasuwe: 2122

Arnold Schwarzenegger Umukinnyi wa cinema wamamaye ku kabyiniro ka Komando ndetse wigeze gukina umukino w’ itera makofe muri mu byo akora kandi hakaba harimo umushoramari , gukora ibikorwa by’ ubugiraneza ndetse akaba ari umunyapolitiki ukomeye muri Gicurasi 2018 uyu mwaka turimo ategerejwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho azaba yitabiriye amarushanwa yiswe Power Lifting Championship yo guterura ibiremereye .

Ubusanzwe Arnold Schwarzenegger yamenyekanye cyane mu mafilimi nka Commando, Terminator, Predator, n’izindi, yatsinze amarushanwa nk’aya I Munich mu Budage bw’ uburengerazuba, ari nabwo yari umugabo w’igikundiro kurusha abandi ku Isi (Mr Universe) ku myaka 20 y’ amavuko .

Amakuru atandukanye avuga ko Schwarzenegger yatangiye guterura ibintu biremereye afite imyaka 15 y’amavuko ndetse akaba yaratsinze amarushanwa atandukanye arimo Mr Olympia inshuro nyinshi kugera magingo aya amakuru dukesha urubuga rwa Ntv dukesha iyi nkuru rwavuze ko azagera muri Uganda muri Gicurasi gutangiza amarushanwa ya Power Lifting Championship. Ngo imirimoirarimbanyije kubarimo gutegura iri rushanwa kugira ngo rizagende neza.

Arnold Schwarzenegger aheruka muri Afurika ubwo yatahaga ku mugaragraro Parike iherereye mu gihugu cya Afurika y’ Epfo ibamo inyamaswa z’ inkazi zirimo , Ingwe ,Inzovu ,Intare,Ingwe n’ izindi nyamaswa .