Print

Byari ihame ko umwami wa Misiri yikinishiriza mu ruhame, Reba indi migenzo 7 itangaje ku gitsina mu Isi

Yanditwe na: 19 February 2018 Yasuwe: 15352

Igitsina gifatwa mu buryo butandukanye mu moko atandukanye ku isi kuko usanga hamwe bagikoreraho imihango runaka abandi babona nk’itangaje cyangwa iteye ubwoba.

Muri rusange mu Rwanda kirubahwa ndetse n’ibigiherereyeho bikunze kugirwa ibanga n’ubwo naho hatabuze imihango igikorerwaho cyangwa yagikorerwagaho hambere urugero nko “gukuna”.

Ibi biroroheje ndetse ntibinatangaje cyane ugereranyije n’andi moko atandukanye ku isi UMURYANGO ugiye kukubwira akorera ku gitsina imihango wenda utigeze umenya.Twabahitiyemo imico 8 ikorerwa ku gitsina ica agahigo kandi itangaje.

1. Ese wari uziko byari umuco ko abami bo mu Misiri “Les pharaons”bikinishirizaga mu ruhame?

Byatungura bamwe kumva umwami yikinishiriza mu maso ya rubanda rwe ariko abami bo mu Misiri bizeraga ko kwikinishiriza mu kibaya cya Nili bose babireba bihimbaza ikigirwamana cy’iremwa cyitwa Atum,cyatumaga Nili ibona amazi cyangwa igakama. Iki gikorwa ngo cyatumaga uyu mugezi iki gihugu gikesha kubaho utemba ku bwinshi maze rubanda bakeza.

2. Ku myaka itandatu gusa, abana bakora imibonano mpuzabitsina mu bwoko bwitwa Trobriandais buherereye muri Pasifika

Muri ubu bwoko butuye ku kirwa cyitwa Kiriwina, birahagije ku mwana w’umukobwa atangira gusambana niba afite imyaka guhera kuri itandatu. Ni mu gihe ku mwana w’umuhungu bimusaba kuzuza nibura icumi ubundi agatangira kwisoromera itunda rya Adam na Eva. Ibi ngo bikorwa mu mihango gakondo yo gushimisha abakurambere cyangwa guterekera.

3. Bibabaza bamwe kumva abagore babo basambanyijwe n’abandi bagabo,ariko bageze mu moko atuye mu misozi ya Himalaya ho batungurwa

Imico yo mu miryango yemera gushaka abagore benshi ikunze kurangwa n’icyiswe gusangira abagore hagati y’abavandimwe « polygamie fraternelle ».Mu bwoko bw’abakomoka muri Nepal umugore iyo ashatse mu nzu runaka aba asinyiye ko buri musore uyivukamo bashobora kuryamana nta mususu nk’uko ikigo National Geographic cyabigaragaje mu bushakashatsi cyashyize ahagaragara mu mwaka wa 2000.

Aha muri ubu bwoko ngo buri muryango uhabwa ubutaka bwo ghinga wihariye bigatuma bagabanya abagore ngo imiryango itaba myinshi ubutaka bwo guhinga bigatuba.Icyakora no mu Rwanda rwo hambere iyo murumuna w’umusore yamutangaga gushaka ,uwo musore yashoboraga kwimara akarigiririgi n’umugore wa murumuna we nta mususu nk’uko abasesenguye umuryango nyarwanda wo hambere babivuga.

4. Ibaze utegetswe kunywa amasohoro ya sokuru ngo ukunde witwe umugabo mu muryango?

Ubwoko bwitwa Sambias,muri Nouvelle-Guinée abana b’abahungu batandukanywa n’abakobwa kuva bagize imyaka irindwi kugeza kuri 17 bakajyannwa gutegurirwa kuzubaka ingo.Muri iki gihe cy’imyaka icumi batobagorwa uburi wose ngo hagamijwe kubakuramo imyaku ituruka ku bagore.Ibi iyo birangiye ngo bagomba kunywa amasohoro yaba Sekuru ibyo bemera ko bituma bakura mu gihagararo no mu mbaraga.

5. Kwibana abagore birasanzwe kandi biremewe muri Niger

Abagabo bo mu bwoko bwitwa Wodaabes bibana abagore kandi bakabatunga nta mususu iyo badafashwe.Uti bigenda bite?

Ubusanzwe imico y’abo muri ubu bwoko iteganya ko mu bwana no mu busore ab’igitsinagabo bagomba kurongora gusa babyara babo.

Ariko buri mwaka haba ibirori byitwa Gerewol,aho abagabo Bambara ibintu bibahisha amasura bakabyinira abagore.

Umugore wishimiye umugabo runaka barabyinana n’ubwo aba atamuzi kuko isura iba itagaragara.Iyo rero ngo babashije gutoroka bucece ibi birori bitarangiye bombi bagatoroka abo bashakanye ubwo baba bashyingiwe byemewe n’amategeko agenga ubu bwoko.

Uku gushyingiranwa ngo byitwa “marriage d’amour” cyangwa ugushyingiranwa k’urukundo.

6. Ikaze mu bwoko bwa “Mardudjara” aho nyuma yo gusiramurwa abana b’abahungu barya ibihu bivuye ku bitsina byabo!

Muri ubu bwoko bugizwe n’abibera mu mashyamba ,abana b’abahungu barasiramurwa ni byiza.Ariko ngo ntibirangirira aho nk’uko tubimenyereye mu Rwanda kuko uruhu bakase ku gitsina nyiracyo arurya.Iyo ngo ibi birangiye inkovu imaze gusibangana barongera bakayikomeretsa amaraso avuye bakayamena mu muriro bityo ngo umwana w’umuhungu akaba arejejwe(purification).Utarakoze iyi mihango ntiwitwa umugabo nta n’uburenganzira ugira ku mugore.

7. Kudasohora vuba birategurwa mu birwa bya “Mangaia”

Byagora bamwe kwiyumvisha ko abana b’abahungu guhera ku myaka 13 batangira kuryamana n’abagore babaruta mu myaka inshuro zinikubye kabiri mu birwa bya Mangaia biherereye mu Nyanja ya Pasifika.

Uyu muco ngo utegura abana b’abahungu kuzubaka ingo zabo neza kuko ngo bibongerera amahirwe yo kunyura abagore(Kubageza ku kuraniza)mu gihe bigishwa kwirinda gusohora vuba(ejaculation precoce)

8. Mu birwa bya “Marquise” ababyeyi bakorera imibonanompuzabitsina mu maso y’urubyaro

Abashakanye mu Rwanda iyo bagiye kurwubaka(gukora imibonano mpuzabitsina)bibera mu ibanga rikomeye ku buryo ababakomokaho badashobora no kubaca iryera keretse bibaye impanuka.

Nyamara mu birwa bya “Marquises” ho ngo amategeko ngengamuco asaba abashakanye kubikorera imbere y’urubyaro rumaze kugimbuka kuko ngo bituma bafata abana bafata ababyeyi nk’intangarugero mu rukundo nabo ngo bakura bakazakunda abo bazashakana nta buryarya.
Agahugu umuco akandi umuco!