Mu Rwanda hamaze kumenyekana urutonde rw’ abakobwa bambara neza bakaberwa kurusha abandi . Hashize igihe mu Rwanda hagaragara abakobwa benshi bambara neza bakaberwa dore ko benshi mu inshuti zabo bemeza ko kuba baberwa atari ukuvugako bambaye ibihenze ahubwo baberwa kubera ko bamaze gusobanukirwa mubijyanye no kugura imyenda .
Mu ndimi z’ amahanga babivuze neza ati “ When you dress well , you look smart “ uramutse ubishyze mu Kinyarwanda bikaba bivuga ko mu gihe wambaye neza ugaragara neza kuri uyu munsi twabateguriye urutonde rw’ abakobwa bo mu Rwanda bambara neza kandi bakaberwa .
Mimi Mirage
Karuranga Mirage ubusanzwe n’ umunyarwandakazi umaze kwandika izina mu bijyanye no gucuruza imyenda igezweho dore ko ubusanzwe abamuzi neza bemeza ko uyu mukobwa yambara neza ndetse uramutse usuye urukuta rwe rwa instagram usanga uyu mukobwa yambara neza kandi akaberwa .
Shaddyboo
Mbabazi Shadia Shaddy boo ni umwe mu banyarwandakazi basigaye batigisa urubuga rwa instagram bitewe n’ amafoto ashyiraho ndetse n’ amashusho akunzwe gusakazaho benshi bakaba bemeza ko yambara neza kandi aberwa cyane .
Kate Bashabe
Catherine Bashabe ni umunyamideri ndetse akaba afite iduka ricuruza ibijyanye n’ imideri benshi bamubona bemeza ko uyu mukobwa yambara neza dore ko hari n’ abataripfana bemeza ko uyu mukobwa abayeho neza uramutse urebye imitungo yibitseho
keza Meek
Meek Rowland ni umuhanzikazi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ari naho akorera muzika ye kuri ubu akaba afatwa nk’ umwe mubakobwa bambara neza kandi baberwa cyane n’ imyenda bakunze kugaragaramo mu mafoto atandukanye bashyira hanze .
Princes Priscillah
Umuhanzikazi Mbabazi Priscillah ni Umunyarwanda kuri ubu uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho arimo kurangirizayo amasomo ye kuri ubu uyu mukobwa yashyize mu majwi n’ abantu batandukanye bemeza ko aberwa kandi akunda na benshi kubera uburyo yambara neza .
Diane Kenty
Ni umwe mubakobwa bo mu Rwanda udakunda kugaragara cyane muruhando rwa muzika aho benshi bemeza ko adakunda kujya mwitangazamakuru cyane gusa nawe afatwa nk’ umukobwa wambara neza kandi akaberwa
Wibabara Pamela
Pamela n’ umwe mubakobwa benshi bemeza ko akunzwe n’ igitsina gabo kinshi muri kano karera ka afurika y’ iburasirazuba ndetse akaba afatwa nk’ umunyarwanda uza kurutonde rw’ abambara neza kurusha abandi
Harya ubwo ibyo byunguye iki umuryango nyarwanda?