Print

Madonna yatangaje ko umuhungu we azaba perezida wa Malawi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2018 Yasuwe: 1240

Umuhanzikazi Madonna wo muri USA yatangaje ko umuhungu we David Banda yakuye muri Malawi akamurera azaba perezida wa Malawi mu myaka iri imbere.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,uyu muhanzikazi mu njyana ya Pop yatangaje ko uyu muhungu we w’imyaka 12 amubonamo icyizere cyo kuzahatanira intebe ya perezida wa Malawi ndetse akayegukana.

On President’s Day I celebrate The Future President of Malawi! 👑👑 The Warm Heart of AfricA. 🌍 #banda #destined #for #greatness 🙏🏻🌈♥️ pic.twitter.com/Vp9BZzn5Hm

— Madonna (@Madonna) February 20, 2018


Madonna n’umuhungu we David arera

Madonna aherutse gushwana n’abayobozi bo muri Malawi bapfa ko yakundaga kujyana abana bo muri iki gihugu akabarera mu rwego rwo gushaka ibyubahiro no kwibonekeza muri rubanda mu gihe we yabasubije ko ari inzika bamufitiye kubera uruhare rwe mu gufasha ikiremwamuntu.

Aya makimbirane yarangiye umwaka ushze ndetse yemererwa kurera abandi bana 2 bo muri iki gihugu aho kugeza ubu afite abana 6 barimo 4 baturuka muri Malawi.