Print

Umukunzi wa Alexis Sanchez yashyize hanze amafoto yambaye utwenda tw’imbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2018 Yasuwe: 1851

Umukunzi wa Alexis Sanchez rutahizamu w’ikipe ya Manchester United witwa Mayte Rodriguez yaciye ibintu ku rubuga rwa Instagram kubera amafoto yashyize hanze yambaye utwenda tw’imbere.

Benshi batangariye uko ateye ndetse baramutaka karahava kubera ubwiza bw’umubiri we aho benshi bashimagije Alexis Sanchez ko yahisemo neza.

Mayte Rodriguez usanzwe ari umukinnyi wa filimi yavuzwe mu rukundo na Sanchez mu mwaka ushize aho bamwe bavuze ko uburyohe bw’urukundo bw’aba bombi aribwo bwatumye ikipe y’igihugu ya Chili ibura itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cyane ko uyu musore yakinnye imikino ya nyuma iri ku rwego rwo hasi.

Uretse aya mafoto uyu mukobwa yashyize hanze,yashyize hanze video ari kumwe n’iki gihangange bari mu munyenga w’urukundo bituma benshi bacika ururondogoro.