Print

Magaly Pearl kubera uburanga akomeje gutwara imitima ya bamwe-AMAFOTO

Yanditwe na: Muhire Jason 23 February 2018 Yasuwe: 3472

Umuhanzi w’ Umunyarwandakazi witwa Ingabire Magaly ukoresha amazina ya Magaly Pearl mu muziki ukora ibijyanye no gusiga ibirungo (Make Up) abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki yamaze kwinjira muri muzika aho yatangiranye agashya ko kujya asakaza hanze amwe mu mamafoto ye agaragaza uburanga bwe .

Magaly Pearl winjiye muri muzika vuba yinjiranye umuvuduko udasanzwe dore kuva ku ndirimbo ye imwe gusa uyu muhanzikazi yagize amahirwe yo gukorana igitaramo na Tekno , Wizkid bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye muri Afurika, iki gitaramo kikaba cyarabereye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Uramutse usuye urukutwa rwa MagalyPearl kuri instagram usangaho amafoto atandukanye agaragaza uyu muhanzikazi yambaye imyenda benshi bafata nk’ ishotora igitsina gabo , ikindi kandi umuntu abona kuri konte ye ya instagram ni amafoto agaragaza bimwe mubice bye by’ ibanga birimo igituza cye ndetse n’ amaguru ye aho benshi bavugako bwaba aribwo buryo bwo kugira ngo yikururire abafana mu rwego rwo kumenyekana binyuze mu inziri ya bugufi .

REBA ANDI MAFOTO:





Comments

Gisèle 4 March 2018

Uyu mwana afite amabere meza.