Print

UNHCR irashinja polisi y’ u Rwanda gukoresha amasasu mu guhosha imyigaragambyo y’ impunzi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 February 2018 Yasuwe: 7594

Ishami ry’ Umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko ryababajwe bikomeye n’ urupfu rw’ impunzi eshanu zaguye mu myigaragambyo y’ impunzi z’ Abanyekongo yaberaga ku biro by’ uyu muryango biri mu karere ka Karongi.

Mu itangazo UNHCR yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018 yavuze ko polisi y’ u Rwanda yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo gutatanya impunzi zari mu myigaragarambyo yabona ntacyo bitanze igakoresha amasasu.

Iryo tangazo rigira riti “Impunzi zigera kuri 700 z’ Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba zigaragambirizaga ku biro bya HCR I Karongi mu burengerazuba bw’ u Rwanda, kuva tariki 20 Gashyantare biturutse ku kibazo cy’ ibiribwa…Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga ibonye byanze irasa ku bigaragambyaga”

UNCHR yakomeje igira iti “Tubabajwe bikomeye ni uko ibyo twasabye ubudahwema byapfuye ubusa. Ibi byago byakabaye byakumiriwe kandi gukoreshwa imbaraga z’ umurengera ku mpunzi zihembye ntibyemewe. UNHCR irahamagarira abayobozi b’ u Rwanda kutazongera gukoresha imbaraga no gutangiza iperereza ryihuse kuri ibi byago. UNHCR irahamagarira kandi abashinzwe impunzi gufata inshingano zabo mu gukumira ko andi makimbirane yabaho, mu buryo bunyuze mu mategeko, ndetse no gukoresha inzira y’ ibiganiro mu gushaka ibisubizo ku bibazo izi mpunzi zagaragaje. “

Amakuru atangwa na polisi y’ u Rwanda aravuga ko muri iyo myigaragambyo hari impunzi zakoreshaga amabuye, ibyuma n’ ibisongo ndetse ko polisi yakoresheje ibiganiro ariko ntibigire icyo bitanga.

Polisi yatangaje ko gukozanyaho kwabaye hagati y’ impunzi zari mu myigaragambyo n’ abashinzwe umutekano kwatumye impunzi 5 zihasiga ubuzima, hakanakomereka abantu 27 barimo abapolisi 7. Iyi myigaragambyo yasize polisi itaye muri yombi impunzi 15.

Amakuru mashya aturuka mu nkambi ya Kiziba aravuga ko magingo umutuzo wa garutse.

UMURYANGO twagerageje kuvuga na polisi y’ u Rwanda ngo twumve icyo ivuga ku byatangajwe na UNHCR ntibyadukundira.


Comments

AG Henry 2 March 2018

Ntago ari abantu batanu
Nukuri munjye mukoresha Ukuri Kuko ntago Aribyiza bibabaza ababuze ababo kuko Baba batarabonewe ubuvugizi buhagije. .

It’s not five people olny who were murderd , I have no Idea why you people in charge ain’t telling people the truth especially those ones who lost their People . You should be the one to tell the fact and be there for them but they trust you and you guys sturb the knife in their back. UNHCR Shame of you I guess you’re corrapted like Rwandese Journalist’s


1 March 2018

Arikomubyukuribirababaje kandi ntawebitababaza kereka abantagirumutima nkababikoze babonyekotagisubizobababonera usibekubica imana ibabarire amarasoyizirakarengane azabakora uwicishije inkota nawe azayicyichwa.


umwana 26 February 2018

iliya photo iri kuli veritasinfo yu mukobwa baciye amaguru nyabuna ni niyohoreze kwisi hase


tomm g 25 February 2018

Barekekubesha batumazeho abasre babashimuta ababafiziba nabi


faustin 24 February 2018

Mujye muvuga ibyo muzi ,urumva amakuru urigutanga ariyo muzatinya reta mugezehe hapfa benshi


Mutoni 24 February 2018

Ndababaye cyane kubona igipolisi cyurwanda cyica impunzi zicumbikiwe nurwanda turanenga cyane uburyo bavugako hapfuye abantu batanu kd harapfuye abasaga 22abandi bakabashimuta birababaje cyane kuko abakomeretsa barenga 50 kd ninako bapfa ibi ntibyaribikwiye pe nibavugishe nukuri basabe imbabazi kuko birakabije pe


teta charlott 24 February 2018

mwiriweho impunzi mwazifasha bakaziha imibiri yabanu babo bakabashingura


jules 24 February 2018

Ko musigaye mufite gachette facile?
Inteko yagombaga kwiga uko imbunda ziba nke mu gihe abaturage bateraniye mu mikino, ....


tty3 23 February 2018

HCR NGO ibabajwe nabapfuye? harya bigaragambije byagenze gute? tuvuge se ko bijuse bakaba barenzwe? uretse ko bitanumvikana ukuntu umuntu yigaragambya kuwundi muntu nkaho ariwe watumye ahunga,! nibwiraga ko bakabaye bigaragambya badaba Congo kugarura umutekano iwabo NGO babone uko batahuka


M Y 23 February 2018

Ngewe ndumva babareka bagataha kuko bobavugako byose iwabo bihari uretse umitekano muke ariko ahokwicwa ninzara wakwicwa nisasu da! nibahaze ibyifuzo byabo ndumva arico navuga njewe gusa nabo bakosheje ntibari guhangana ninzego zumutekano kuko ntibanganyaga ingufu barikuvuga ibibazo byabo batuje kdi bikumvikana ntawuhasize ubizima.


citizen 23 February 2018

Police yacu ikwiriye kudohora mu bijyanye no kurasa
mu minsi ishize umu police yarampagaritse mpagaze nunva ari kwivugisha ngo no kundasa yandasa kandi ntakosa nfite! Leta yongere irebe ikibazo kiri muri Police cyo kwihutira kurasa cyangwa se kubikangisha abaturage!!!


karekezi 23 February 2018

No meaning, they killed a lot of people like 22 instead of 5 people


HCR 23 February 2018

Bamaze kuba 19 bamaze kubarurwa abanyerejwe bosinakubwira