Print

Umupasiteri wigishaga abana gusuzugura ababyeyi babo no kureka ishuli yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2018 Yasuwe: 2297

Umupasiteri witwa Luis Gouveia Inroga ukomoka muri Mozambike yatawe muri yombi ashinjwa kwigisha abana 17gusuzugura ababyeyi babo nyuma y’iminsi mike abakuye iwabo ngo agiye kubigisha bibiliya.

Uyu mugabo yavuze ko yumvise umuhamagaro w’Imana wo gukura abantu mu byaha akaba ariyo mpamvu yafashe abana bari hagati y’imyaka 9 na 16 kugira ngo abigishe Bibiliya bazavemo abakozi b’Imana bakwiriye.

Uyu mugabo yabwiye aba bana kutazongera kumva ibyo ababyeyi babo bababwira,kureka ishuli ndetse no kutazongera kureba televiziyo kuko ari ibya satani.

Umwe mu babyeyi b’aba bana, yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’amezi 2 umuhungu we abaye umuyoboke wa Inroga,atigeze yongera kumwubaha ndetse yamutukaga ibitutsi byinshi.

Aba bana bavuze ko bamaze gucengerwa na Bibiliya kandi ko uyu mupasiteri yabafashije kuba abahanuzi ndetse bavuga mu zindi ndimi.

Umuvugizi wa polisi yo mu gace ka Chimoio uyu pasiteri avukamo,yavuze ko bafunze uyu mupasiteri nyuma yo kumva ko yajyanye abana mu nzu ye mu buryo butemewe gusa bategereje ubushinjacyaha.


Comments

KAMERE 25 February 2018

Ni imitwe baba bateka biyita "abakozi b’imana".Biratubabaza cyane iyo tubona bafite Bible,igitabo gitagatifu.Imana yaduhaye Bible kugirango iduhindure tube abantu beza.Ariko abantu bayikoresha bashaka gukira.Urugero ni Pastors bahahisha Bible,n’abanyepolitike benshi barahira bayifashe,barangiza bagakora ibintu byinshi imana yanga: Kwiba,kwica,gufunga abatavuga rumwe nabo,etc...Turamutse dushyize mu bikorwa ibyo Bible idusaba,isi yamera neza.Intambara zikavaho,gusambana,kwiba,amanyanga,amadini y’ikinyoma,...byose bikavaho twese tugakundana.Kubera ko abantu banze kumvira imana,ku munsi w’imperuka izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira (Imigani 2:21,22).