Print

Nyampinga Irebe yabaye uwa 8 mu banyeshuri batsinze neza ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye

Yanditwe na: Muhire Jason 25 February 2018 Yasuwe: 2475

Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda Irebe Natacha Ursule yabaye umunyeshuri wa mbere watsinze ku kigero cyo hejuru mu ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu mu amashuri yisumbuye .

Irebe Natacha Ursule wambaraga nimero ya 21 mu marushanwa y’ abahatanira ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda kuri ubu akaba yarakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ku kigo cy’ amashuri cya Riviera High School aho yize ibijyanye n’ Amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi , mu amasomo 3 arimo amateka(History) ,ubukungu(Economics ), n’ ibijyanye no kwihangira akazi (Entrepreneurship) yabashije kubitsinda ku kigero cyo hejuru (Grande Distinction) aho afitemo (A) .



Icyo twakubwira ni uko Irebe Natacha atari ubwa mbere yitabiriye amarushanwa y’ abahatanira ikamba rya nyampinga kuko ku ikubitiro mu mwaka wa 2015 Irebe Natacha ubwo yigaga muri Fawe Girls School yaje kwegukana ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri ndetse inzozi ze zaje kuba impamo yongera gutsindira ikamba rya nyampinga mu ishuri rya Riviera High School muri uyu mwaka akaza kongera kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2018 .

Nkuko bigaragara Irebe Natacha yagize amanota 73 mu Rwanda aza ku mwanya wa 8 mu abanyeshuri batsinze neza .


Comments

juju 25 February 2018

nibyo kabisa uyu mwana ni umuhanga cyane. ndamwemera