Print

RDF yongereye igihe cyo kwiyandikisha inatangaza gahunda y’ibizamini

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 February 2018 Yasuwe: 14087

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) buramenyesha abasore n’inkumi bashaka kwiyandikisha mu gisirikare ko bongerewe igihe kugeza ku wa 03 Werurwe,2018 aho kuba ku wa 26 Gashyantare,2018 nk’uko byari byatangajwe mu itangazo ryabanje.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, bagize bati “Kwiyandikisha kubashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda birakomeza kugera ku ya 03/03/2018 kugira ngo bihuzwe n’itangwa ry’impamyabumenyi z’umwaka wa 6 (S6)”.

Abashya bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, biyandikisha mu byiciro bitatu: Icyiciro cy’abasirikare bato, icy’abazaba ba Ofisiye nyuma y’imyaka itatu n’icy’abiyandikisha kuba ba ofisiye nyuma y’umwaka umwe.

Itangazo rigaragaza ko kwemererwa kwinjira muri RDF usabwa icyemezo cy’uko warangije amashuri yisumbuye no kuba ufite hagati y’imyaka 18 na 21 ku basirikare bato.

Abiyandikisha kuba aba-ofisiye nyuma y’umwaka umwe basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), kuba bafite imyaka hagati ya 21 na 24 no kuba batarengeje 27 ku bize Medecine na Engineering.

Abiyandikisha kuba abofisiye nyuma y’imyaka itatu bo basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko barangije amashuri yisumbuye mu masomo y’Ubugenge-Ubutabire n’Imibare (PCM), Ubugenge-Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) cyangwa ishami ry’Ubumenyi Nyabantu (Humanities).

Abayindikisha bitwaza indangamuntu, icyemezo cy’amashuri bize, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myitwarire gitangwa n’umurenge.




Comments

evode 24 October 2022

Umuntu udafite amashuri ariko afite ubushake ese ntago mwamwacyira


Emmanuel niyonshuti 31 August 2022

Hello nagarukiye Muri S3 how can I join?


Nzabahima emmanuel 18 October 2021

Muraho njye nagarukiye s2 mwamfashiki kugirango nange mbe joined.
Murakoze


nsanzimana 20 September 2021

Muraho amazina yanjye nayo nanditse haruguru nkaba myite imyaka 24 irihafi kuzurara amashuri mfite ni 3s Kandi nkunda Rdf Kandi ndi intore ndifuza kwinjira mugisirikare mbikunze ngakorera igihungu nabanyarwanda numuryango wanjye mbikunze Niba byakunda mutubwire turiteguye kwakira ayo mahirwe 0783197097 [email protected]


Bahati protegene 10 February 2021

Nitwa Bahati protegene mperereye mukarere ka Rubavu pfite imyaka makumyabiri nimwe21 eseko pfite amashuri atatu yisumbuye mwapfasha iki ngonjye mumunjyango


murekatete Evelyn 9 December 2020

Ese nkumuntu warengeje umwaka umwe we ntimwamuha ayomahirwe nange ndabyifuza


Irakiza Honore 26 July 2020

proud to be a patriot to my country Rwanda


Isaac Habimana 4 March 2020

Nonese abize imyuga bo ntago bakitandicyisha mumashuri ya gisirikare


Muhire 17 February 2020

Natwe dufite amashuri atatu yisumbuye mwatwacyira?


Gastibo barikwandika 11 April 2019

Mbarushimana. seleverie


9 April 2019

Mwiriwe neza pfite imyaka 24 nagarukiye s5 ntimwa nyemerera nkajyamo kongikunda murakoze NUMBER 0787104695 cg Email kpacy95gmail.com mbayembashimiye komutuzirikana nkurubyiruko nubwo ntajyamo ba pt fr bazajyamo murakoze


wasa 2 March 2018

umuryango muracyabambere kbsa muri websites zose