Print

Theo Bosebabireba yahawe ibase irimo amafaranga mu gitaramo i Rusizi

Yanditwe na: Muhire Jason 1 March 2018 Yasuwe: 3906

Umuririmbyi w’ indirimbo zihimbaza Imana Theo Bosebabireba nyuma y’ ibibazo birimo gukubitwa n’amabandi yashakaga kumwambura ibyo yarafite ndetse no kwirukanwa muri ADEPR ashinjwa ingeso z’ubusambanyi yamaze gushyira hanze indirimbo yise ’Sinapfuye’ ikubiyemo ibyo yahuye nabyo.


Nyuma y’ iminsi micye Theo Bosebabireba atoye agatege yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sinapfuye” imaze igihe kingana n’ iminsi itandatu igeze hanze aho aririmbamo amagambo avuga uburyo adatewe ubwoba n’ ibihinda nka kagoma.

Irimo amagambo agira ati “Nabwo dutewe ubwona n’ ibihinda nka kagoma ,nabwo dutewe ubwoba n’ ibikangisho gusa , iyatwambukije inyanja itukuru ntizabura kutwambutsa nyabarongo y’ ibiziba “

Umuhanzi Theo Bosebabireba warumaze iminsi mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda kuri ubu yamaze kugera mu mujyi wa Kigali aho yarafite igitaramo muriki cyumweru mu Ntara y’ Iburengerazuba mu Karera ka Rusizi ahazwi nka Bugarama .

Mu ndirimbo zitandukanye Theo Bosebabireba yaririmbiye abanya Rusizi zirimo , Ikiza urubwa , kubita utababarira ndetse n’ izindi icyaje gutungurana benshi baje kuva mu byicaro byabo mu gihe yaririmbaga indirimbo ye nshya yise Sinapfuye batangira kubyina ndetse bamujugunyira amafaranga nyuma bahita bazana ibase buri wese yajya ashyiramo icyo yageneye Theo Bosebabireba .