Print

Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yashimye uko ingabo z’ u Rwanda zamufashije

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 March 2018 Yasuwe: 2839

Umusirikare mu ngabo za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Sergent Major Malanga Bombole wari umaze iminsi itatu afatiwe mu Rwanda, nyuma yo kwibeshya ku mipaka akisanga ku butaka bw’u Rwana mbere yo gusubizwa ingabo za Congo yavuze ko ingabo z’ u Rwanda zamufashe neza mu minsi itatu yamaranye nazo.

Sergent Maj Malanga yafatiwe mu mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge Busasamana ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 28 Gahyantare 2018. Ingabo z’u Rwanda zamushyikirije itsinda rishinzwe kugenzura amakimbirane ku mipaka ihuza Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu (EJMV).
Sergent Major Malanga Bombole yavuze ko afatwa atari yamenye ko yinjiye mu butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Navuye ahitwa Kabagana, mbwiwe ko hari umusirikare urwaye. Nakoze urugendo runini kugira ngo mugereho hafi ya Gitotoma. Nari mfite imbunda n’icyombo nisanga nageze mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zansabye gusubira inyuma, nakomeje gushaka inzira nabwo nibona ndi mu basirikare b’u Rwanda.”

Ku buzima yari abayeho mu Rwanda mu minsi yari ahamaze, Sergent Maj. Malanga yemeza ko yari afashwe neza nta kibazo yigeze agira.

Ati “Bakimfata nagize ubwoba ariko bangejeje ku muyobozi bamfashe neza, barangaburira ndetse nshobora no gukaraba.”

Uyoboye itsinda rya EJVM, Col Mateus Antonio Valodia, yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zitwara mu kibazo cy’ingabo za Congo zivogera umupaka w’u Rwanda.

Ati “U Rwanda na Congo ni ibuhugu by’ibituranyi, kandi dushimira u Rwanda uburyo rukemura ibibazo biciye mu biganiro, kandi turizera ko tuzakomeza gukorana.”

Malonga ari kwerekwa ingabo za Congo

Sgt Maj Malanga ni umusirikare wa FARDC wa 35 ufatiwe ku butaka bw’u Rwanda agasubizwa mu gihugu cye.

Uyu musirikare yisanzwe mu Rwanda mu gihe nta byumweru bitatu birashira habayeho gukozanyaho hagati y’ ingabo z’ u Rwanda n’ iza Congo iza Congo eshatu zikahasiga ubuzima.

Src: Kigali today


Comments

Habani 4 March 2018

Uyu musoda ararwaye, murebe uko imyenda yamurenze.