Print

Yatwikishije lisansi umugore nyuma yo kunanirwa kumufata ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2018 Yasuwe: 2933

Umugizi wa nabi witwa Rambharan Yadav ukomoka mu Buhindi yatwikishije lisansi umugore witwa Reena Koli nyuma yo kugerageza kumufata ku ngufu bikamunanira.

Uyu mugabo w’imyaka 31 yatawe muri yombi na polisi ya Kawai mu Buhindi nyuma yo gutwikisha umugore lisansi kubera uburakari yatewe no kuba yagerageje kumufata ku ngufu akamubera ibamba.

Ubwo gufata ku ngufu byamunaniraga , Yadav yamenyeho uyu mugore lisansi yari yitwaje maze abantu barahurura bamujyana kwa muganga birangira apfuye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Polisi yavuze ko uyu mugore wari usanzwe afite umugabo,yahamagawe n’uyu mugabo amubwira ko amushaka,ahageze agerageza kumusaba ko baryamana arabyanga niko gushaka kumufata ku ngufu biramunanira,amusukaho lisansi arangije aramutwika.