Print

Umugabo yishe umugore we ubwo yageragezaga kumushimisha mu mibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2018 Yasuwe: 4599

Umugabo witwa Ruben Valera Cornejo ukomoka mu gihugu cya Peru,yatawe muri yombi na polisi kubera kwica umugore we witwa Yubitza Llerena ubwo yashakaga kumushimisha bari gutera akabariro akajomba mu gitsina cye igisasu (mortar bomb).

Uyu niwe mugore wishwe n’umugabo we amujombye igisasu mu gitsina

Uyu mugabo utajyaga ashimisha umugore we mu gihe cyo gutera akabariro,yahisemo gukoresha ibikoresho biteye nk’igitsina cy’umugabo mu rwego rwo kumushimisha niko kurangiza amuhitanye.

Ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi na polisi,yayibwiye ko atibuka byinshi ku byabaye, gusa yibuka ko nyuma yo kuva mu kabari,umugore we yamusabye gukoresha bimwe mu bikoresho byo mu rugo kugira ngo abashe kumushimisha mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina uyu nawe niko gufata iki gisasu bakoreshaga nk’umutako mu rugo, agikoresha nk’igikinisho cyo gufasha uyu mugore kwishimira imibonano mpuzabitsina birangira amuhitanye.

Iki nicyo gisasu Ruben Valera Cornejo yakoresheje cyica umugore we

Ubwo aba bapolisi bageraga mu nzu ya nyakwigendera, basanzemo iki gisasu uyu mugabo yakoresheje kiriho amaraso ndetse babona imiti igabanya ububabare bivugwa ko ariyo uyu mugabo yahaga uyu mugore kugira ngo abashe kwihangana.

Aba bapolisi bemeje ko iki gisasu cyapfuye ndetse aba bagikoreshaga nk’umutako mu rugo rwabo


Comments

Habimana jmv 8 March 2018

uyu mugabo akatirwe urumukwiye:birababaje cyane