Print

Umukinnyi w’umunyafurika y’Epfo yatewe n’amabandi yashatse kumuca amaguru akoresheje urukezo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2018 Yasuwe: 1332

Umusore witwa Mhlengi Gwala ukina umukino wa Triathlon ukomatanya gusiganwa ku maguru,koga no gusiganwa ku magare,ari mu bitaro nyuma yo gutegwa n’amabandi atatu ubwo yari mu myitozo akamwambura ibyo yari afite ndetse agashaka kumuca ukuguru akoresheje urukezo.

Aya mabandi yateze uyu musore mu gitondo cyo ku wa Kabiri ubwo yari mu myitozo,amwambura ibikoresho bye birimo igare ,isaha ndetse na telefoni niko gufata urukezo yari yitwaje ashaka kumuca amaguru,nawe yirwanaho nubwo byarangiye bamukomerekeje cyane.

Umuterankunga wa Gwala witwa De la Porte yatangaje ko aya mabandi yamuteze amujyana mu gihuru 2 bamushyira hasi,umwe atangira kumukatisha urukezo gusa kubera ko rutari rutyaye rwagoye uyu mugizi wa nabi ubwo yari ageze ku igufwa, niko kujya ku kundi kuguru atangira kugukata.

De la Porte yavuze ko nubwo aya mabandi atamuciye amaguru nkuko yabyifuzaga,yamukase imwe mu mitsi ndetse bizatwara igihe ngo abashe gukira aho amarushanwa yari afite mu minsi iri imbere atakiyitabiriye.

Gwala ari mu bitaro ndetse yatangiye kwitabwaho n’abaganga nyuma yo guterwa n’aya mabandi nkuko byatangajwe n’umuterankunga we De la Porte.


Comments

peter 8 March 2018

Ego gihugu? No muri kongo ntibibayo.