Print

Mosimane yatangaje umukinnyi wa Rayon Sports wagoye Mamelodi Sundowns

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2018 Yasuwe: 7071

Umutoza w’ikipe ya Mamelodi Sundowns yatangariye ubuhanga bwa Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala ndetse yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ko yamugoye cyane.

Uyu mutoza w’iyi kipe y’igihangange muri Afurika yabwiye abanyamakuru ko ubuhanga bwa Tchabalala budasanzwe ndetse umuvuduko we wamukuye umutima cyane ko amuvugaho yamuvuze mu izina rye bigaragaza ko yashakishije hose amazina ye.

Yagize ati “Umukinnyi Tchabalala yatugoye ndetse ubuhanga afite bwo gucenga ndetse n’umuvuduko yari afite byaduteje ibibazo cyane.”

Tchabalala yatangiye umukino akina ku ruhande rw’I buryo ruramunanira aza guhindurirwa umwanya n’umutoza Ivan Minnaert wasohoye mu kibuga Shassir akinjiza Saddam byatumye uyu musore akina asatira ndetse agenda agora ba myugariro ba Sundowns.

Uyu mutoza yavuze ko yishimiye ubuhanga bw’abakinnyi ba Rayon Sports ndetse yemeza ko ari ikipe yatsinda buri wese cyane ko imikinire yayo irenze iy’amakipe yo muri aka karere bakinnye.

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns 0-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League aho umukino wo kwishyura uteganyijwe ku I taliki ya 18 Werurwe 2018 mu mugi wa Pretoria.