Print

Chiellini yavuze amagambo mabi ku bakinnyi ba Tottenham

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2018 Yasuwe: 1484

Umukinnyi Giorgio Chiellini ukinira ikipe ya Juventus yatutse abakinnyi b’ikipe ya Tottenham Hotspurs baraye basezereye mu mikino ya 1/16 cya UEFA Champions bayitsinze 2-1,aho yavuze ko boroshye mu mitwe yabo ndetse ubwugarizi bwabo idakanganye.

Uyu myugariro waraye wigaragaje muri uyu mukino, yabwiye abanyamakuru ko Tottenham Hotspurs iri ku rwego rwo hasi ndetse nta bushobozi ifite bwo gusezerera ikipe ikomeye nka Juventus.

Yagize ati “Twari tubizi ko ikipe ya Tottenham yoroshye mu bwugarizi bwayo ndetse mu mutwe habo baroroshye cyane.Barabura ikintu gikomeye kugira ngo bazagere kure muri iri rushanwa.Amateka ndetse n’ubunararibonye n’ingenzi muri UEFA Champions League.”

Juventus yaraye itsindiye Tottenham Hotspurs ku kibuga cyayo ibitego 2-1, mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League mu gihe umukino ubanza wabereye mu Butaliyani warangiye ari ibitego 2-2.