Print

Meddy byamwanze mu nda ashyira hanze ibyari ibanga rye na Mama we

Yanditwe na: Muhire Jason 9 March 2018 Yasuwe: 6669

Ngabo Medard yashyize amashusho kuri instagram arimo gucurangirwa na Mama we nk’ impano yamugeneye ku munsi w’ abagore .

Taliki ya 08 Werurwe nibwo ku isi hizihizwa umunsi mukuru w’ abagore aho abantu batandukanye bashyira hanze amafoto y’ ababyeyi babo babashimira intambwe nziza bajejejweho n’ ababyeyi babo . Meddy nawe yashyize hanze amashusho agaragaza ari kumwe n’ umubyeyi we ahamya ko yamwigiyeho byinshi byiza byamwubatse .


Yagize ati “ nakwigiyeho byinshi Mama…Ndagukunda …Gusa aranyica ninshyira hanze aya mashusho noneho :)…”

Abantu batandukanye bakurikira Meddy kuri Instagram bagiye bishimira impano yageneye Mama we ku munsi w’ abagore .

Reba ibitekerezo bitandukanye byavuzwe kuri aya mashusho .