Print

Ngoma: Inzu y’ inkodeshanyo yahitanye umugore n’ abana be batatu kubera imvura

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 March 2018 Yasuwe: 2697

Inzu yagushijwe n’ imvura n’ umuyaga , internet photo

Mukaneza Thacienne n’ abana be batatu bagwiriwe n’ igikuta cy’ inzu bakodeshaga bose bahita bitaba Imana.

Byabereye mu murenge wa Kibungo akagari ka Cyasemakamba mu mudugudu wa Kabeza nyuma y’ imvura ivanze n’ umuyaga yaguye muri aka karere kuri uyu wa 9 Werurwe 2018.

Kaneza utabanaga n’ umugabo yari afite abana batatu barimo umuhungu w’ imyaka 13, na mushikiwe w’ imyaka 5 ndetse n’ akana k’ agahinja kari gafite umwaka umwe.

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage KIRENGA Providence yatangarije UMURYANGO ko imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe ku bitaro kugira ngo bamenyeshe abo mu miryango yabo bitegura gushyira.

Yagize ati “Haraye haguye imvura nyinshi irimo n’ umuyaga, haba impanuka inzu igwira umuryango urimo umubyeyi n’ abana be batatu bose bahita bitaba Imana. Twabagejeje ku bitaro kugira huzuzwe ibyo amategeko ateganya bakorerwe ibizamini byo kwemeza icyateye urupfu ‘autopsy’ kugira ngo imihango yo gushyingura ibone gukomeza”

Visi Meya Kirenga yatangaje ko kugwa kw’ iyi nzu uyu mubyeyi yakodeshaga bitatewe no kuba itari ikomeye ahubwo byatewe n’ uko imvura yarimo umuyaga mwinshi nayo ari nyinshi maze amazi agacengera mu gikuta kugeza kiguye.

Yagize ati “Impanuka ntabwo wamenya ikiyitera kubera ko harimo imvura nyinshi n’ umuyaga. Urebye aho yari yubatse birashoboka ko amazi yinjiye mu butakaba bwari buyegereye igikuta kigatemba, ntabwo navuga ko ariyo nzu itari ikomeye muri ako gace”

Muri aka karere hangiritse andi mazu abiri yo mu murenge wa Remera ba nyira yo bajyanywe gucumbikirizwa ahandi nk’ uko Kirenga yabitangarije UMURYANGO.

Uyu mubyeyi Kaneza yagiye gukodesha mu murenge wa Kibungo avuye mu murenge wa Karembo nawo wo mu karere ka Ngoma mu ntara y’ iburasirazuba.