Print

Mourinho yanenze abafana ba Manchester United bavugirije induru McTominay

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2018 Yasuwe: 1126

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yikomeye bikomeye abafana b’ikipe ya Manchester United bavugirije induru umusore Scott McTominay w’imyaka 21, ubwo yasubizaga umupira inyuma kugira ngo atinze umukino.

Mu mukino ikipe ya Manchester United yatsinzemo Liverpool ibitego 2-1 ku munsi w’ejo,abafana ba Manchester United bakomereye umusore Scott McTominay bamuziza ko atateye umupira imbere kugira ngo ikipe isatire ahubwo agahitamo kuwusubiza inyuma ibintu byababaje Mourinho ndetse akanenga cyane aba bafana.

Yagize ati “Mbabajwe cyane ni uko abafana bitwaye kuri Scott McTominay,umwana muto wafashe ibyemezo byiza mu kibuga hagati ariko bo bakifuza ko yakina nabi.ubwo yashakaga kugira ngo ikipe ikomeze kugumana umupira agatanga umupira inyuma byababaje.Yafashe icyemezo cyiza n’abakinnyi bafite ubunararibonye batafata.”

Abafana ba Manchester United bamwe ntibishimira uko ikipe yabo isigaye ikina idasatira aho bavuga ko bifuza ikipe ifungura umukino igakina isatira aho kugarira.


Comments

Rbr 12 March 2018

Aba bafana ndemeranya nabo rwose!