Print

Umuhanzi wo muri Uganda yafatiwe mu cyuho asambanira mu modoka

Yanditwe na: Muhire Jason 12 March 2018 Yasuwe: 1358

Umuhanzi Barbie Jay ukomoka muri Uganda yaguwe gitumo na Police ya Lubaga ubwo yararimo gusambanira ku muhanda nyuma yo gufatirwa mu cyaha akabihakana avugako yari ategereje umuntu, kubera ubushyuhe bigatuma yikuramo imyenda.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Werurwe ubwo Polisi ya Uganda yakoraga umukwabo wo gufata abantu badafite ibyangombwa ndetse n’ batwara ibinyabiziga badafite impushya , aho baje kubwira n’ umuntu utatangajwe amazina ye ko abonye imodoka iparitse hafi y’ ibiro by’ ishyirahamwe ry’ imikino muri Uganda (FUFA) iri mu bwoko bwa Toyota Mark II irimo kwizunguza bigatuma Polisi ijya kureba uko bimeze.


Raporo ya polisi ivuga abapolisi bahise bagira amakenga bajya kureba ikiri kuzunguza iyo modoka basangamo umuhanzi Barbie Jay yambaye umwenda w’ imbere ndetse n’ umukobwa bivugwa ko basambanaga yazamuye ikanzu ayigeza hejuru y’amatako.


Polisi ya Lubaga yahise ibata muri yombi aho yatangaje ko aba bombi baregwa icyaha cyo gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda, ibintu bibujijwe mu mategeko ya Uganda.