Print

Abantu 8 baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Sénégal

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 March 2018 Yasuwe: 884

Impanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yahitanye abantu 8, abandi 12 barakomereka mu gihugu ca Sénégal.

Iyo mpanuka yabereye ahitwa Missirah, mu mugi uri hafi y’ umupaka wa Gambia.
Iyo ndege yaritwaye abantu 20 yavaga mu mugi wa Ziguinchor yerekeza i Dakar. Iyi ndege yari itwaye umurambo w’ umuntu witabye Imana.

Prezida wa Senegal Macky Sall yasabye ko hakorwa itohoza ryo kumenya icyateye iryo iyo mpanuka, avuga ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo.

Impanuka y’ indege yarukaga kuba muri Senegal mu mwaka wa 2015, iyi yo ikaba yarahitanye abantu barindwi.