Print

Abafana ba Marseille bakubise abapolisi barabakomeretsa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2018 Yasuwe: 567

Abafana ba Olympique de Marseille bakubise abashinzwe umutekano wo ku kibuga cya San Mames cya Athletic Bilbao barabakomeretsa ubwo iyi kipe yahuraga na Athletic Bilbao mu mukino wo kwishyura wa UEFA Europa League.

Abafana ba Marseille bakomerekeje abashinzwe umutekano wo kuri stade

Aba bafana bari bariye karungu bahanganye n’aba banya Espagne bakomeretsa aba bashinzwe umutekano ,cyane ko abafana ba Marseille bazwiho imyitwarire mibi.

Aba bashinzwe umutekano batatswe n’aba bafana ubwo bashakaga abafana bari gucana imiriro muri stade ngo babahagarike birangira babakomerekeje.

Marseille yageze muri 1/4 cya Europa League

Mu mukino uheruka kubera kuri iki kibuga nabwo hapfiriye umupolisi nyuma yo gukubitwa n’abafana b’ikipe ya Spartak Moskow yo mu Burusiya.

Marseille yatsinze Athletic Bilbao ibitego 2-1 ihita iyisezerera mu mikino ya UEFA Europa league muri 1/16 aho kuri uyu munsi saa 14h00 haraba tombola.