Print

Ikiraro cya Miami cyasenyutse gitwara ubuzima bwa benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2018 Yasuwe: 4020

Ikiraro cyo mu mugi wa Miami cyasenyutse gihitana abantu bane ndetse n’ibinyabiziga bitandukanye n’ubwo ubutabazi bukomeje gukorwa .


Iki kiraro cya toni 950 cyasenyutse ku manywa y’ihangu ku munsi w’ejo, gicikamo ibice 2 aho cyagwiriye abantu ndetse n’ibinyabiziga byari bibatwaye .

Abatangabuhamya bari hafi y’iki kiraro batangaje ko iki kiraro cyaridutse mu buryo butunguranye ndetse kikagwira abantu n’ibinyabiziga bitandukanye,byatumye abari hafi bahita bajya gutabara abarokotse nyuma y’aka kaga kagwiriye uyu mugi.

Bamwe mu baturiye hafi y’iki kiraro baketse ko ari igitero cy’ibyihebe batangira gukiza amagara yabo gusa baza kumenya ko ari ikiza cyaje gitunguranye.

Benshi mu banyamerika banenze imyubakire y’iki kiraro ndetse basaba Leta kwita ku myubakire ndetse no gusuzuma ibindi biraro kugira ngo bitazatwara ubuzima bwa benshi.

Iki kiraro cyahagaritse ingendo zitandukanye dore ko giherereye hafi ya Kaminuza ya Florida International University .