Print

ISIS yasohoye amafoto y’abana bari gukubita imfungwa z’abanya Afghanistan[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2018 Yasuwe: 3561

Umutwe w’iterabwoba wo mu idini ya Islam Islamic State (ISIS)wasohoye amafoto n’amashusho yababaje benshi abana bawurimo bari guhohotera imfungwa Afghanistan.

Aba bana b’abahungu bafite imyaka 7 bafotowe bari gukubita izi mfungwa ndetse bari kuzikorera ihohotera mu ntara yitwa Khorasan.

Izi mfungwa aba bana batotezaga biravugwa ko ari ingabo z’abanya Afghanistan zarimo kuneka uyu mutwe zifatirwa mu cyuho niko kuziha abana bo muri ISIS barazihohotera karahava.

Umutwe wa ISIS ukomeje gushyira hanze amashusho ziri guhohotera abantu aho baherutse gusohora amashusho bari kwica urubozo abasirikare b’Abanyamerika,yaje akurikira ayo bafashe abatinganyi bari kubahirika ku miturirwa.

Guhera mu mwaka wa 2015 ISIS yafashe agace k’amajyaruguru ya Afghanistan gahana imbibe na Uzbekistan ndetse yagiye igaba ibitero mu murwa mukuru Kabul.