Print

Umunyarwanda yarasiwe muri Mozambique

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 March 2018 Yasuwe: 4905

Hitimana Vital, Umunyarwanda ukorera ubucuruzi muri Mozambique yarashwe amasasu menshi n’ umuntu wa mutegeye aho atuye mu Mujyi wa Villa Olempique amusiga ari intere.

Ahagana saa yine n’iminota icumi mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 16 rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Werurwe 2018 nibwo Hitimana ukunda gusura u Rwanda no kugira uruhare mu bikorwa by’ iterambere mu Rwanda yarashwe.

Umuyobozi w’ ihuriro rw’ Abanyarwanda muri Mozambique Louis Baziga yavuze ko Hitimana yari aturutse muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’umugore we ndetse n’indi nshuti yabo. Baziga yabwiye Igihe babanje kugeza inshuti yabo aho ituye.
Ati “Bageze aho batuye, umugore ava mu modoka atwaye ibintu nk’abantu bari bavuye guhaha muri Afurika y’Epfo. Umugabo yasigaye mu modoka gato. Hanyuma uko umugore yagendaga, yageze imbere ahura n’umuntu wikinze ku nguni y’inzu aranamusuhuza arakomeza. Wa muntu yahise asanga umugabo aho yari mu modoka ahita amurasa. Isasu rimwe ryapfumuye ikirahure ubundi akomeza amurasa.”

Baziga yakomeje avuga ko mu bigaragara umuntu warashe Hitimana, atashakaga amafaranga ahubwo ni umugizi wa nabi, ‘ni ubwicanyi bukorwa n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda’.

Kugeza ubu, Hitimana ari mu bitaro muri uwo mujyi ariko ‘icyizere cyo kubaho ni gike nubwo yabaho nta kintu yazimarira’. Gusa muri ako gace ngo ni ho hantu abanyarwanda bizeraga ko haba umutekano. Baziga ati“Ni ubwa mbere bihabaye, niho abantu bakekeraga umutekano, batekerezaga ko hashobora kuba hari umutekano kurusha ahandi.”

Ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije kubavutsa ubuzima muri Mozambique si ibya none kuko no mu 2016 uyu Baziga yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’abandi banyarwanda ‘bagifite ingegabitekerezo ya Jenoside’.

Ngo Hitimana yarashwe amasasu menshi mu nda no mu bindi bice by’ umuriri.


Comments

26 August 2019

Very sorry, Louis also is shot dead
RIP